Itsinda ry’amashyaka ya politiki yishyize hamwe mu ntara ya Ituri ryasabye umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi , kumenya abasirikare bose bahemutse cyangwa bihinduye abagambanyi bari mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakirukanwa.
Ibi babivugiye mu itangazo bashyikirije CD ya Actu30 kuri uyu wa 20 Kamena, 2022. Muri iri tangazo bagize bati” Kugira ngo dutsinde,urugamba turimo , abasirikari bahemutse bakiri mu gisirikare bagomba kubanza kwigizwayo , kuko twizera ko bamaze kumenyekana kandi turahamagarira Umukuru w’igihugu kugira icyo akora. Bongeye ho ko n’abatavuga rumwe n’ingabo z’igihugu bagomba kwegezwayo.” Iyi baruwa iteye urujijo ariko ishimangira ibyabaye mu minsi yashize ubwo hari abasirikare bakuru birukanywe bashinjwa ubugambanyi ngo kuko ari Abatutsi , hamwe n’abagiye bicwa na bagenzi babo muri ubwo buryo.
Umuyobozi wa Fedelation CNC, Antoine Denaya niwe watanze icyo gitekerezo. Kuriyi nshuro, ayo mashyaka ya politiki ahamagarira abaturage kwamagana umwanzi bakamutsindira kure.
Umuhoza Yves
igihugu kirasenyutse niba abasiviri aribo bagiye kujya bashyiraho bakanakuraho abasirikare ndetse bagapanga urugamba. Zayire uwayiroze ntiyakarabye
Nibyo pe agasozi kashizemo imfura imbwa ziyita amazina