Bamwe mu Badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko yo mu Bwongereza, basuye Ingabire Victoire wigeze guhamwa n’ibyaha birimo Gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu munyapolitiki wari warakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera ibyaha yahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga, amaze imyak ine ari hanze nyuma yo gufungurwa ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihigu kuko yafunguwe muri 2018.
Ingabire Victoire ukunze kwitangariza ubwe ko atavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko yasuwe n’Abadepite batandukanye bo mu Nteko Ishinga y’u Bwongereza barimo babiri bahagarariye ishyaka rizwi nka Labour Party ari bo Chi Onwurah na Pauline Latham ndetse na Jeremy Purvis uhagarariye ishya Liberal Democrat na Harriett Baldwin uhagarariye Conservative Party.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yishimiye gusurwa n’izi Ntumwa za rubanda zo mu Bwongereza.
Aba Badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, basuye uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe bitabiriye ibikorwa bya CHOGM biri kubera mu Rwanda.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, bakunze kugaragaza ko bashyigikiye bamwe mu bagambirira nabi u Rwanda, aho hari abakunze kugaruka kuri Rusesabagina Paul wari uyoboye umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero mu Rwanda, bakavuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe.
Mu mpera za 2021, bamwe mu Badepite bo mu Bwongereza, banasabye ko Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, afatirwa ibihano ngo kubera uyu mugabo Paul Rusesabagina wagejejwe mu Rwanda ashimuswe nkuko babivugaga mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda nta tegeko rirenzweho.
RWANDATRIBUNE.COM