Amwe mu masezerano yagiye agarukwaho kenshi n’imiryango itandukanye harimo n’ay’u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda yo kohereza abimukira bari bari mu Bwongereza bakaza mu Rwanda.
Ibi byarwanyijwe n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, icyakora ubu Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iri kureba uko yayavugurura ntakomeze kubangamirwa n’icyemezo cy’urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’i Burayi.
Iki cyemezo cy’urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu cyabujije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavanywe mu Bwongereza, birashoboka ko gishobora guhindurwa, bijyanye na gahunda nshya y’abaminisitiri.
Nkuko byatangajwe, iyi gahunda yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, iyi nteko yayemeza Abaminisitiri bakirengagiza imyanzuro yatumye batohereza abimukira mu Rwanda.
Iyi gahunda ikubiye mu mpinduka ku itegeko ry’uburenganzira bwa muntu, zishyiraho ibyo abaminisitiri bavuga ko bizaba ari amagerageza akomeye kurushaho yo mu rwego rw’amategeko.
Abanenga iyi gahunda bavuga ko ibi biteganywa, biteye urujijo kandi byatuma habaho ibyiciro bibiri by’uburenganzira biha abaminisitiri ububasha bwinshi kurushaho.
Ariko Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Bwongereza, Dominic Raab yavuze ko uyu mushinga we w’itegeko uteganywa ku burenganzira, ucyemura ibibazo byo mu itegeko ku burenganzira bwa muntu utaryirengagije ryose uko ryakabaye.
Raab yemeje ko leta y’Ubwongereza itazava mu masezerano y’u Burayi ku burenganzira bwa muntu.
Ayo masezerano akubiyemo ingingo z’amategeko zituma abaturage basanzwe bashobora gutambamira icyo babona nko kubarenganya bakorerwa na leta.
Ingingo ikomeye cyane muri uyu mushinga w’itegeko ni iyo kwirengagiza ibyemezo by’urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu biba bibujije gushyira mu bikorwa gahunda runaka.
Ikurikiye ubushyamirane bwabayeho mu cyumweru gishize ku kuba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itarashoboye kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abasaba ubuhungiro.
Uwo mushinga w’itegeko urimo n’ingamba zatanzweho ibitekerezo mu mwaka ushize.
Urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa, ntaho ruhuriye n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/UE).
Muri uku kwezi, rwafashe icyemezo cyo kubuza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Bwongereza gushyira mu ndege abasaba ubuhungiro ngo ibajyane mu Rwanda, nubwo mbere yaho hari habayeho ibyemezo by’inkiko mu Bwongereza byuko urwo rukiko rutabigiramo uruhare.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM