Abanye-Congo batuye muri Uvira mu Repubulika Ijaranira Demokarasi Congo, bateye ishoti ubutumwa bakomeje kubwirwa basabwa kwibasira bagenzi babo b’Abanyamulenge, bakavuga ko nta mpamvu babona bahemukira kuko ari abavandimwe babo.
Muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, hakomeje gucicikana imvugo n’imbwirwaruhame z’uwango, zisaba Abanye-Congo kwibasira bagenzi babo bavuka Ikinyarwanda, ngo babasenyere banabice.
Mu bice bimwe bayoboka izi mvugo ndetse bakanazishyira mu bikorwa dore ko hari abanye-congo bavuga ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa ndetse bamawe bakahasiga ubuzima.
Gusa muri Uvira ho bateye utwatsi izi mvugo zibashishikariza kugirira nabi abanyagihugu bagenzi babo.
Ibi byanatumye haba inama y’umutekano yahuje abo mu bwoko bwose bw’ababa muri Uvira ndetse n’inzego z’umutekano n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, bagaruka kuri ubwo butumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bushishikariza abaturage gutwika inzu z’Abanyamulenge no kubica.
Abaturage bitabiriye iyi nama bamaganye ubu butumwa, bashimangira ko ubwoko bwo muri Uvira nta kibazo na gito bufitanye ndetse ko nta na bumwe bukwiye kwitirirwa M23 ikomeje kuba intandaro y’ibi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa bamwe.
Manigaraba Bernard witabiriye iyi nama, yavuze ko bemeranyijwe kurwanya abatanga buriya butumwa bubaryanisha ndetse ko n’abazafatwa batanze ubwo butumwa bazajya bashyikirizwa inzego zikabibaryoza.
Umunamabanga w’Umuryango w’Abanyamulenge muri Uvira, Muyoboke avuga ko batewe ubwoba n’ubwo butumwa.
Ati “Hari amavidewo n’ubutumwa biteye ubwoba bivuga ko ku munsi wa 25 nta mututsi numwe ugomba kuboneka mu Gihugu, hano muri Teritwari ya Uvira, hari abana bajya ku ishuri bakagaruka bameze nabi kubera amagambo atari meza.”
Cyiza Muhato uyobora Umujyi wa Uvira yemeje ko uyu mujyi udashobora gushyigikira ubutumwa bubi nk’ubu.
Yagize ati “Twamaganye ubutumwa bwose bunyura ku mbuga nkoranyambaga buvuga ngo ubwoko bumwe bwibasirwe bicirwe abana n’abagore, amoko yose yemeje ko adashaka ibyo bintu.”
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 yanzuye ko imvugo z’amacakubiri zikomeje kuvugwa muri RDC, zihagarara.
RWANDATRIBUNE.COM
Ayaagambo atangwa n’interahamwe muyitondere. Ahubwo muzihige muzishyikirize RONi