Imineke iri muri zimwe mu mbuto zishobora kuba ziribwa kenshi ndetse na benshi ,n’ubwo muri iyi minsi isigaye ihenda ku isoko. Iboneka mu moko menshi gusa intungamubiri zirimo ni zimwe n’ubwo buri bwoko bugenda bugira umwihariko wabwo w’uburyohe ariko muri rusange akamaro k’imineke ni kamwe.
Abantu benshi bazi ko umuneke ari urubuto gusa, ariko jye nababwira ko umuneke urenze no kuba imbuto, bitewe n’imbaraga zawo mu buryo butandukanye ku buzima bw’ikiremwa muntu,bityo twifashishije ubushakashatsi butandukanye dukoresheje urubuga rwa google twifuje kubasangiza izo mbaraga ziboneka mu muneke.
1.Imineke ni isoko y’umunezero
Niyo mpamvu mu gihe wumva ubabaye, byibura wajya ufata umuneke umwe ukawurya bizagufasha kugarura umunezero, kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.
2.Imineke ikungahaye kuri Antioxidan
Imineke ishobora kugufasha kurwanya indwara z’ibyuririzi ngo utazandura.
3.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe
Kurya imineke bituma amagufa yawe akomera,kandi bikagufasha ku kurinda indwara z’amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.
4.Imineke ni ivomero ry’intungamubiri karemano
Imineke ni ivomo ry’intungamubiri kuko iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo ngorora mubiri mu gihe kingana n’isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhinamirana.
5.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete
Kubera ko imineke ikungahaye ku isukali idatera diyabete kandi ikagira n’ umunyu muke bituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y’umutima.
6.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe
Imineke ifasha kugabanya ubushyuhe muri wowe ndetse no mu gihe waba warwaye indwara ituma ugira umuriro mwinshi.
7.Imineke ni myiza ku mugore utwite
Umugore utwite iyo ariye imineke imufasha kurwanya uburwayi bwa hato na hato, ndetse ituma n’umubiri we utabyimbabyimba.
8.Imineke niyo nzira yonyine y’umwimerere yo kurwanya indwara y’Impatwe “Constipation”
Kurya imineke niyo nzira igufasha kurwanya impatwe.
9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy’imihango
Muri icyo gihe ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango.
10.Imineke ni myiza ku bwonko
Imineke ifasha inzira z’umubiri zohereza umwuka mu bwonko gukora neza.
Ibyiza by’imineke ni byinshi cyane ntitwabivuga ngo tubirangize, gusa kwihatira kuyirya buri munsi bituma urushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Uwineza Adeline