Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahaye ikaze Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince Charles n’umufasha we Camilla.
Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro Prince Charles na Madamu Camilla Parker Bowles.
Babakiriye nyuma y’amasaha macye bageze mu Rwanda kuko bahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 bakakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.
Prince Charles yaje mu Rwanda kuzahagararira Umwamikazi Elizabeth II mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri Common Wealth izwi nka CHOGM iri kubera mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Prince Charles azakora ibikorwa binyuranye mu Rwanda aho azanagirana ikiganiro na bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze, agasobanurirwa urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
RWANDATRIBUNE.COM