Umunyarwanda yaciye umugani ngo ubuze icyo asebya inka, aravuga ngo dore urwo rucebe rwayo! Ibi harai abatangiye kubihuza na bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda babuze icyo bashinja u Rwanda barushinja ko ngo rwategetse abaturage gukora isuku ku mazu yabo!
Mu itangazo ryanditswe na Twihangane Chariff Pacific uyobora Ishyaka RRM ryashinzwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, rivuga ko iri shyaka ryamaganye ibikorwa byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda muri ibi bihe u Rwanda rurimo kwakira inama ya CHOGM.
Bimwe muri ibi bikorwa bavuga ko bamagana, harimo gusana no kuvugurura inzu zishaje no gutera amarangi hagamijwe kunoza isuku nk’uko bisanzwe ari umuco w’Abanyarwanda.
Aha wakwibaza niba Politiki y’iri shyaka ishyigikiye ko abaturage b’u Rwanda baba ahantu huje umwanda nk’uko byari bimeze mu gihe cy’ubutegetsi bwa MDR-Parmehutu ya Gregoire Kayibanda na MRND ya Juvenal Habyarimana.
RRM ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, ivuga ko abaturage bategetswe kwaka inguzanyo mu Mabanki zo kuvugurura inzu zabo ndetse ngo abenshi bikazababera ihurizo mu kuyishyura.
Mu bindi bavuga ko bamagana harimo, kuba urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa rwarabaye ruhagaritse isurwa ry’abagororwa mu gihe cy’icyumweru. Uyu mwanzuro RCS yavuze ko ntacyo uzahungabanya ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa cyane ko n’ubusanzwe hari igihe kirekire cyashize abafungwa badasurwa bitewe n’icyorezo Covid-19 ariko bitewe n’uko bitabwaho ubuzima bwabo ntibuhungabane.
Mu bindi iri shyaka rivuga, bishingiye ku birego Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorana na M23, ari nabyo bagendeyeho bavuga ko nabo bamaganye ubufatanye bw’u Rwanda na M23. N’ubwo bavuga ibi ariko nta kimenyetso kishyigikira ibitekerezo batanze.
Mu iri shyaka ryagaragaje ngo ni ifungwa ry’amashuri mu mujyi wa Kigali bavuga ko ari igikorwa gihonyora uburenganzira bw’umwana. MINEDUC ifata umwanzuro wo gufunga amashuri mu mujyi wa Kigali yasobanuye ko ari urwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’urujya n’uruza rw’abanyeshuri mu gihe hari imihanda imwe n’imwe izaba ikoreshwa n’abitabiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Common Wealth.
Twibutse ko ishyaka RRM ritemewe mu mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, ryashinzwe na Nsabimana Callixte Alias Sankara kuri ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho yahamijwe ibyaha byiterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yabereye umuvugizi.
Aba barwanashyaka barisigaranye barangajwe imbere n’umuyobozi waryo Twihangane Pacifique Shariff wanabaye umuvugizi wa FLN na bagenzi be bahuje umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Icyo twavuga ni uko bakwiye kwigira ku byabaye kuri bagenzi babo,barimo Herman Nsengimana na Sankara m bakamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butihanganira uwo wese ugerageza guhungabanya umutekano w’Umunyarwanda nk’uko byakunze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Twihangane Shariff Pacifique ni muntu ki?
Yavutse mu mwaka wa 1980,avukira muri Komini Kanama,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu,Intara y’uburengerazuba. Yize amashuri abanza agarukira mu mwaka wa gatandatu, yinjiye mu gicengezi 1998.
Yinjirira ahitwa Cyanzarwe,muri 2002 nibwo yavuye muri FDLR, afite ipeti rya Serija ahungira muri Zambia,nyuma ahagana muri 2005 nibwo yerekeje mu gihugu cya Afurika y’Epfo,akaba ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwaho Cape Town, akaba afite umugore n’abana babiri.
Muri 2010 Twihangane Sharif we na Callixte Sankara binjiye muri RNC ikimara gushingwa bakorana muri Komisiyo y’ubukangurambaga n’urubyiruko,kuwa 26 Nzeri 2017 Twihangane Sharif afatanyije na Nsabimana Sankara,Kazigaba Andre,Abega Rwabagina,Noble Marara,Casmir Nkurunziza na Adam karangwa batangaje ko bitandukanyije na RNC bashinze ishyaka rya RRM.
RWANDATRIBUNE.COM