Abatuye Intara ya Hout Katanga biteguye kwakira ibisigazwa by’Umubiri wa Minisitiri w’Intebe wa mbere Patrice-Emery Lumumba. Ni mu gihe kuri uyu wa 23Kamena 2022 itsinda ry’Ububirigi ryashyikirije igihugu cya Congo ibisigazwa by’umubiri wa Minisitiri w’intebe wa mbere wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhango wo kwibuka Patrice Emery Lumumba wapfuye Mu mwaka w’1961 uteganijwe kuwa 26-27 Kamena muri aka gace ka Haut –Katanga, ahateguwe urubuga rwamwitiriwe.
Uru rubuga rwamaze gutegurwa neza, rwashyizweho amatara, hashyirwaho inzibutso ze n’abapfanye nawe bose.
Uyu muhango urigutegurwa na bamwe mu ntumwa zaturutse i Kinshasa, banemeza ko imirimo iri kugenda neza n’ubwo bigoye, ariko bakemeza ko bamaze gutegura ibibuga indege zizagwaho. Bemeza kandi ko umuhango wo gushyingura iryinyo rya Patrice Lumumba uzagenda neza,kuko n’ibyapa byamaze gushyiraho ahabugenewe
Aka gace Kandi kamaze gushyirwamo amashusho y’uyu munyacyubahiro waharaniye ubwigenge bw’igihugu kugeza akimeneye amaraso.
Hateguwe neza ikibuga cy’indege cya Luano kikazakira indege za gisirikare. Iki kibuga gifite amateka ahambaye kuko nicyo cyakiriye indege yazanye Patrice Emery Lumumba mu 1961 mbere y’uko yicwa. Naho agace k’ishami rya Luano ko kazakira ibirori byo kwakira ibisigazwa by’uyu munyapolitiki.
Urubuga rwa Shilatembo ruherereye mu birometero 55 uvuye i Lubumbashi, rugomba kwakira abantu bagera ku 2500 muri izi mpera z’icyumweru.
Ibi birori bizitabirwa n’abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu byinshi baje guha Icyubahiro iyi ntwari y’Afurika.
Umuhoza Yves