Ikinyomoro ni isoko yaza Vitamine zitandukanye zirimo Vitamine A, Vitamine C,Vitamine E na Vitamine B , ikinyomoro kandi gikungahaye ku myunyu ngugu itandukanye nk’ubutare(Iron), potassium na manyeziyumu, ikinyomoro kandi gikungahaye kuri Malic acid ndetse na citric acid si ibyo gusa kuko ikinyomoro gikungahaye ku nyubakamubiri ndetse n’ibitera imbaraga
Ikinyomoro ni urubuto rwera mu bice bitandukanye ku isi ndetse no mu Rwanda kiboneka ahantu henshi ariko inkomoko yacyo ikaba ari muri Amerika y’epfo. Ikinyomoro mu miterere yacyo kiburungushuye nk’igi, gikunze kugaragara mu mabara abiri: Umutuku n’umuhondo uretse ko hari n’ibyo usanga bijya gusa n’imizabibu. Iyo ugisatuye imbere usanga ari umutuku, umuhondo se ndetse kikigiramo n’imbuto z’umukara.
Dore Akamaro k’ikinyomoro.
Ikinyomoro gifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye bitewe ni uko gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ndetse n’ibindi binyabutabire bitandukanye bigira umumaro ku buzima bw’ikiremwamuntu.
Kurya ikinyomoro bituma umubiri wawe ugira ibyiza bikurikira:
Ikinyomoro kigabanya ibyago byo kurwara Kanseri
Ikinyomoro gifasha mu kurinda no kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri kibishobozwa n’uko gikungahaye ku binyabutabire bizwi Antioxidant bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’uturemangingo fatizo twubatse umubiri(Cells), biturinda kwangirika ndetse no kwiyongera birenze ibikenewe nkuko aribyo twabonywe bitera Kanseri.
Ikinyomoro gifasha igogora
Ikinyomoro gituma igogora rigenda neza bitewe n’uko gikungahaye ku turemangingo ndodo dufasha mu kurinda ibibazo bitandukanye harimo igogora, indwara zifata amara n’ibindi si ibyo gusa utu turemangingo ndodo dufasha urwungano ngogozi mu gutoranya iby’ingenzi mu biribwa bigakoreshwa n’umubiri, ibidakoreshwa n’umubiri bigasohoka nk’imyanda.
Ikinyomoro gifasha amaso kureba neza
Ikinyomoro gifasha amaso kureba neza bitewe n’uko gikungahaye kuri Vitamin A na Carotene zirinda amaso kwangirika no kubungabunga ubuzima bw’amaso.
Gifasha mu kurinda ikibazo cyo kubura amaraso kizwi nka Anemia
Kurya Ikinyomoro bituma umuntu umuntu atabura amaraso ibyo bakunze kwita ( Anemie ) iyi ni indwara iterwa no kubura ubutare (Iron) mu mubiri, ikinyomoro rero gikungahaye ku butare bufasha mu kongera insoro zitukura ziba mu maraso.
Gifasha uruhu guhora ruhehereye
Gituma uruhu ruhora ruhehereye umuntu agahorana itoto bitewe n’uko ikinyomoro gikungahaye kuri Vitamin C ndetse na Vitamin E zifasha mu kongera Collagen zo mu ruhu kuko iyo ari nyinshi mu mubiri zirinda uruhu gusaza imburagihe.
Ikinyomoro gifasha kugabanya ibiro
Ikinyomoro kirafasha ku bantu bashaka kugabanya ibiro bitewe na ziriya acide gikungahayeho zifasha mu gutwika ibinure, aha twabibutsako uburyo bwiza kurusha ubundi bwose bwo kugabanya ibiro ari ugukora imyitozo ngorora ngingo. Mu gihe wariye ibinyomoro rero ugakora n’imyitozo ngorora ngingo kugabanuka kwibiro ni nk’ako kanya.
Gifasha kugabanya urugimbu
Ikinyomoro gifasha mu ku gabanya urugimbu mu mubiri mugihe rwabaye rwinshi ibi ikinyomoro kibifashishwa n’uko gikungahaye ku turemangingo ndodo nkuko twabonyeko utu turemangingo dufasha mu kugabanya urugimbu rubi tukongera urugimbu rwiza mu mubiri. iyo rero wimenyereje kurya nibura ikinyomoro kimwe kuri buri funguro uba waciye ukubiri n’ ibyago byose biterwa no kugira urugimbu rwinshi mu mubiri
Gifasha kongerera umubiri ubwirinzi
Ikinyomoro gifasha mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere bityo umubiri ukagira ubushobozi bwo kurwanya udukoko dushobora gutera indwara zitandukanye mu gihe ubwirinzi kamere bwagabanutse. uretse ikinyomoro kandi n’izindi mbuto zose zibonekamo Vitamin C zifasha umubiri ziwongerera ubwirinzi kamere.
Gifasha umutima gutera neza
Kurya ibinyomoro bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’umutima ndetse no kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bitewe n’uko ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kuringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo
Ikinyomoro gifite imimaro myinshi ariko iyi ni imwe muri myinshi tutabashije kurondora ntitwasoza tutababwiye ko biba byiza kurya ikinyomora kitarengeje iminsi hagati y’itatu n’ine gisaruwe kuko aribwo ibikigize biba bitarangirika.Gusa kugerageza kukirya buri munsi bizatuma ugira ubuzima bwiza kurushaho.
Uwineza Adeline