Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yanenze Abapolisi bakomeje kugaragaza imyitwarire mibiri irimo no gukoresha ingufu z’umurengera bakarasa abaturage, ababwira ko imbunda z’Igihugu atari izo kumena amaraso y’abanyagihugu.
Yabivugiye mu nama y’Abapolisi bagera kuri 90 batangiye amasomo ya kaminuza y’igipolisi mu ntara ya Bubanza.
Aya masomo atangiye mu gihe mu Burundi hakomeje kumvikana abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera bakarasa abaturage bakahasiga ubuzima.
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abakora ibi bikorwa bagomba kubihagarika vuba na bwangu.
Yagize ati “Ntihagire inkoramabi izabona ngo ni uko ifite imbunda yahawe n’amategeko yumve ko ari iyo guhonyora uburenganzira bwa muntu.”
Ndayishimiye yavuze ko ubusanzwe kuba umupolisi yakwitabaza intwaro, ari uburyo bwa nyuma mu gihe abona nta kindi yakorera umuntu ukekwaho icyaha.
Ati “Nta na rimwe Umupolisi yemerewe kwica umuntu kugira ngo amukuremo amakuru y’icyaha, nababwiye ko n’umunyacyaha akomeza kuba umuntu uba ategereje guhanwa.”
Perezida Ndayishimiye yateguje Abapolisi bijandika mu bikorwa nk’ibi ko bazahabwa ibihano byihanukiriye kuko baba bari gusebya Igihugu cyabo.
RWANDATRIBUNE.COM