Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yanenze abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamakungu cyitiriwe Melchior Ndadaye giherereye mu murwa mukuru w’ubukungu i Bujumbura, bokamwe n’ingeso yo gusabiriza amafaranga ku bagenzi binjira mu Gihugu, avuga ko bisebya Igihugu.
Perezida Ndayishimiye kandi amenyesha ko hari irindi tsinda ry’abapolisi ryinjiza magendu mu bihugu bituranye n’u Burundi atangaza ko aba nabo ntaho batandukanye na bariya bo ku kibuga cy’indege.
Iyo mitwe yose yayimenyesheje ko agiye kuyifatira ibihano bikakaye yahamagariye abapolisi muri rusange kwirinda ruswa n’ibijyanye nayo byose.
Yahamagariye aba bapolisi kwirinda gufunga abantu uko biboneye ,bituma abaturage baborera mu muburoko.
Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu nama yagiranye n’abapolisi bagera kuri 90 batangiye inyigisho muri Kaminiza ya Polisi iherereye mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’igihugu .
Si ubwa mbere imikorere y’abapolisi bo muri iki gihugu inengwa kuko amashyirahamwe yigenga akomeje kunenga imikorere yabo ndetse akanabashinja ubugizi bwa nabi, burimo n’ubuhitana ubuzima bw’abaturage.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM