Igikomangoma Charles wa Wales, uhagariraiye Umwamikazi w’Ubwongereza mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Common Wealth (CHOGM) yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwongeye kubaka inzego zihamye mu gihe gito.
Ibi Igikomangoma Charles cyabigarutsemo mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM wabereye muri Kigali Conventional Centre kuri uyu wa Kane 24 Kamena 2022.
Igikomangoma Charles wahawe umwanya nk’uhagarariye Umwamikazi Elizabeth II ,Umuyobozi w’Icyubahiro w’umuryango Common Wealth, yemeje ko ibyabaye mu Rwanda bitaciye intege ubuyobozi ndetse ashima intamwe u Rwanda rugezeho mu rwego rwo kubaka inzego zihamye mu iterambere.
Yagize ati:” Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside no kuganira n’abayirokotse, nakozwe ku mutima n’ubudasa no guhataka by’abaturage b’u Rwanda.Kuri ubu ntawatinya kuvuga ko u Rwanda ari iwabo w’udushya, abayobozi b’Isi n’aba mbere mu guteza imbere umugore”
Ibi kandi abihuriyeho na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye Boris Johnson we wemeje ko abakibona u Rwanda mu ndorerwamo y’imyaka 20 ishize, bibeshya cyane.
Inama y’Abakuru b;ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Common Wealth uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza(CHOGM) yatangijwe uyu munsi izasozwa ku munsi w’Ejo kuwa 25 Kamena 2022.
Ikaba ari inama izasiga u Rwanda ruhawe kuyobora uyu murwango uhuza ibihugu 54. Byitezwe ko iyi nama izemeza ubusabe bw’ibihugu bigera kuri 2 bishaka kwinjira muri uyu muryango.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe Isi yari imaze imyaka irenga 2 ihanganye n’icyorezo Covid-19, cyanahitanye abarenga miliyoni mu bihugu byose bigize uyu murwango ubiteranije nk’uko byemejwe na Madamu Patricia Scotland , Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.