Umwana w’imyaka 13 y’amavuko, yatezwe n’abagizi ba nabi mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, baramuniga benda kumuheza umwuka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kamena 2022, ahagana saa saba z’ijoro ubwo yari atashye, agahura n’abo bagizi ba nabi bakamuniga.
Uyu mwana yabwiye Rwandatribune ko ku munsi wabanjirije uwo [ku wa 22 Kamena] yari yagiranye ibibazo n’umubyeyi we wamushinjaga ko yamwibye 1 000 Frw, bigatuma ava mu rugo.
Ngo uwo munsi yiriwe abuyera, aza gutaha mu gicuku, ari na bwo yahuye n’iryo sanganya ry’abantu bashatse kumwivugana.
Yagize ati “Naje mpagarara ku muryango w’aho mama acumbitse mbona ruguru yanjye haturutse abantu batatu muri kaburimbo bari kuganira harimo umugore umwe witwa Kecuru n’abandi bagabo babiri, umwe avamo ansanga aho nari nicaye ku ibuye iruhande rw’umuryango; arambaza ngo ndi uwande ndamwibwira, nkirangiza kumwibwira yahise amfata ijosi araniga.”
Uyu mwana avuga ko uyu mugabo yamunize kugeza aho ananiwe kuvuga, ati “Arakomeza araniga, sinzi uko yarekuye gato ndabira nabiye araniga cyane agenda ankurubana ari nako numva ndi guhera umwuka, bigeze aho numva ndapfuye neza neza, arakomeza arankurubana angeza mu mago, numva urusaku rw’abantu anta aho ariruka.”
Umuturage witwa Bazihinza uri mu batabaye uyu mwana, yavuze ko bumvise umuntu ataka mu gicuku bakajya kureba ibibaye.
Ati “Tugeze imbere tubona umuntu urenga ari kwirukanka cyane hanyuma dusanga akana karerembuye amaso, tugaha amazi karazanzamuka.”
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko kuba umwana we yarahohotewe nyuma yuko bagiranye ibibazo ntaho bihuriye.
Abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubu bugizi bwa nabi bakeka ko bwakozwe n’umugabo wabwiye nyina w’uyu mwana ko azamwica cyangwa akamwicira umwana.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muko, Edouard yabwitye Rwandatribune ko iki kibazo atari yakimenye, icyakora yizeza ko agiye kugikurikirana afatanyije na RIB.
RWANDATRIBUNE.COM