Col.Gasiga na Col.Rukokoma barashyirwa mu majwi ko aribo baba baragambaniye Gen.Dani akagwa mu gico cyatezwe na Mai Mai Shitani
Amakuru dukesha bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe avuga ko amakimbirane ari yose ndetse n’urwikekwe hagati ya Gen.Dan Simplice Kanani ,Col.Gasiga na Col.Rukokoma nyuma yaho Komanda mukuru wabo Gen.Dani ubwo yavaga gusura ibirindiro by’ingabo ze yaguye mu gice yari yatezwe n’abarwanyi ba Mai Mai Shitani akaraswa amasasu menshi mu gatuza ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa.
Isoko y’amakuru ya rwandatribune iri ahitwa iKibirizi ivuga ko muri uyu mutwe hasanzwe harimo kutunvikana aho benshi muri aba barwanyi bashinja Gen.Kanani Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Dani Simplice,kwiharira umutungo uba wavuye mu misoro itangwa n’abaturage ndetse no bushimusi bw’abantu buba bwakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Ibi rero akaba aribyo byatumye hategurwa umugambi wo kwikiza Komanda mukuru wa FPP kugirango abasigaye bashobore kuba bagarura ituze muri uyu mutwe,isoko y’amakuru ivuga ko agatsiko kavugwa mu gutegura uyu mugambi harimo Col.Gasiga,Col Rukokoma,Major Alexis na Lt.Sayidate, aba ba ofisiye bakuru ntibigeze bishimira uko uyu mutwe uyobowe habe na gato.
Muri aya makimbirane kandi haravugwamo ukuboko kwa Dr.Jean Mari Vianney Minani usanzwe ari Cayimani w’uyu mutwe abo muri FPP bavuga ko Dr.Jean Marie Vianey afatanyije na Col.Gasiga bahaye misiyo Serija Kamuzinzi yo kurasa Gen.Dani, ariko bizakumenyekana atarabikora Gen.Dani yaje gutanga amategeko ko bahita bamwica,akaba yaraje kurasirwa ahitwa Kitagoma aho uyu mu serija yari yarohorejwe kuyobora ingabo zafatanyaga na FARDC kurwanya M23.
Bivugwa ko ubwo Gen.Dani yaraswaga byitiriwe Mai Mai Shitani nyamara byakozwe n’abarwanyi be bari boherejwe na kapiteni Bakara bagenda biyoberanyije nka Mai Mai kuri ubu Gen.Dani arwariye mu bitaro bya Nyamirima.
Imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gusubiranamo aha twavuga n’ubundi kurasana kwabaye k’umunsi w’ejo aho hishwe Gen.Bge Thadde Ibrahim wari ukuriwe Mai Mai CMC/FPC ku mabwiriza ya Gen.Omega bivugwa ko uyu Gen.Thadee Omega yahoraga amushinja ko nyina ari umututsikazi ko ntakabuza azakoreshwa n’inyenzi,uyu mu Jenerali yarashwe avuye kubonana na Gen.Kirumwami ahitwa kiwanja ,akaba yarasabwaga gutanga ingabo zijya gufatanya na FARDC kurwanya M23.
Mwizerwa Ally