Polisi ikorera mu karere ka Amuria yafunze umugabo w’imyaka 39 ushinjwa gukubitira Minisiti Musa Ecweru mu rusengero ku cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.
Uwatawe muri yombi ni uwitwa Michael Okurut, icyaha ashinjwa akaba yaragikore muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Michael iri ahitwa i Wera.
Ubwo Min Musa Ecweru usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umurimo , yari mu Kiliziya yitabiriye Misa nyuma aza guhabwa umwanya wo kuvuga, ari naho uyu Okurut yaciye abarinzi be mu rihumye amukubuta urushyi mu maso.
Michael Okurut, ngo ntiyanyuzwe n’urushyi rumwe yamukubise, kuko yagerageje kumukubita n’urwa kabiri, agatega akaboko, mbere y’uko abarinzi be batabara bagahita bafata uyu mugabo.
Polisi ikorera muri ako gace ivuga ko kuba ukekwaho icyaha yarafashwe n’abarinzi ba Minisitiri nta kintu bigeze bamutwara mu rwego rwo guhororera umukoresha wabo.
Polisi ikomeza kuvuga ko ikirego Okurut aregwamo gukubita Minisitiri Ecweru cyamaze kwakira kuri ubu bakaba bari kugikurikirana.
Cyakora ntihigeze hatangazwa niba haba hari ikibazo uyu Minisitiri afitanye n’uyu mugabo, gusa hari amakuru avuga Minisitiri Ecweru yigeze gushaka gukubita Padiri wo muri iyi Kiliziya amuziza ko ngo yari amusanze mu murima we w’imyumbati nk’uko Chimpreports yabyanditse.