Igisasu cya misile cyatewe ku iduka rihereye mu Mujyi wa Kremenchuk muri Ukraine, cyahitanye ababarirwa muri 18, gikomeretsa abandi 59.
Iki gisasu cyatewe kuri uyu wa Mbere, cyaguye ku iduka ryarimo abantu bagera mu 1 000 nkuko byemejwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Iki gisasu cya misile yo mu bwoko bwa X-22 cyarashwe ku basivile, cyatumye amahanga yongera guhaguruka, yamagana u Burusiya na Perezida wabwo Vladimir Putin.
Abayobozi b’itsinda rya G7 bari mu nama mu Budage, bahise basohora itangazo ryamagana iki gitero cyagabwe ku basivile, banaboneraho kongera guha gasopo Putin bamuteguza ko azaryozwa ibi byaha by’intambara.
Aba bategetsi b’Ibihugu bikomeye kurusha ibindi ku Isi, bavuze ko iki gitero ari igikorwa cy’indengakamere gikorewe abasivile kidakwiye kwihanganirwa.
Volodymyr Zelenskyy utegeka Ukraine, yavuze ko bibaje kubona u Burusiya burasa iki gisasu ku iduka risanzwe riba mu gace kazwiho kurangwamo amahoro kandi gakunze guhirwamo n’abantu benshi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson uri mu bamaganye iki gikorwa, yavuze ko Putin akwiye kurya ari menge kuko ibyo ari gukora azabiryozwa ndetse ko cyatumye igihugu cye ndetse n’ibindi bize G7 bakomeza kurushaho gushyigikira Ukraine.
RWANDATIBUNE.COM