Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasohoye ubutumwa bw’umuyobozi wawo, uvuga ko bugenewe Abanyarwanda bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge, bwuzuye ibirego by’ibinyoma uyu mutwe ushinja Leya y’ubumwe b’Abanyarwanda.
Ubu butumwa bwa Lt Gen Byiringiro Victor, buvuga ko tariki 01 Nyakanga 2022, hazaba huzuye imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge bwabonetse tariki 02 Nyakanga 1962.
Ubu butumwa bwuzuye ivanguramoko ryakomeje kubibwa n’abashinze uyu mutwe bagikomeje kuyatsimbararaho, buvuga abo bita imbaga nyamwinshi [Abahutu] bamaze imyaka 400 bakandamizwa n’ingo z’Abatutsi.
Lt Gen Byiringiro Victor agaruka ku mateka yuzuye ibinyoma avuga ko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakandamije Abahutu, avuga ko tariki 01 Ugushyingo 1959 habayeho revolusiyo ya rubanda bituma tariki 28 Mutarama 1961 hajyaho kongere ya mbere y’Igihugu.
Ngo byageze tariki 25 Nzeri 1961 habaho Kamarampaka, maze abashakaga ingoma y’ubwami ngo baratsindwa bigeza tariki 01 Nyakanga habaho ubwigenge, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.
Akomeza ashimira impirimbanyi zagize uruhare mu kugeza ku bwigenge, barimo abagize uruhare mu gucura no gutegura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ubu butumwa buvuga ko kuva icyo gihe Abanyarwanda batangiye kugera mu byiza mu gihe bizwi ko ari bwo hatangiye kubiba ingengabitekerezo mbi ya Jenoside aho ubutegetsi bwose bwabanje, bwagiye bukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ndetse bikageza kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Bukomeza buvuga ko ibyo byiza ngo Abanyarwanda babivukijwe n’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu gihe bizwi ko uyu muryango ari wo wahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ukabohora u Rwanda.
Umuntu yakwibaza niba ibyiza abanyarwanda bagejejweho n’ubwo butegetsi bubi ari Jenoside yatwaye inzerakarengane z’Abatutsi zirenga Miliyoni imwe ndetse igasenya Igihugu mu nzego zose. Ariko nta mugayo, uyu mutwe w’inkotamaraso ntakindi wavuga uretse ibi byifuzo byawo wakoze ukanashyira mu migambi.
FDLR iri mu marembera idateze kongera kubona umwanya mu Rwanda kuko ubu ruyobowe n’ubuyobozi bwiza kandi bushyira imbere ubumwe b’Abanyarwanda.
Uyu mutwe wa FDLR kandi ukomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ho uri no gufasha FARDC mu mirwano bahanganyemo na M23, uyu muytwe wa FDLR ufatanyije na FARDC bakaba bararashe ibisasu mu Rwanda byanakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM