Muri raporo y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kugarura amahoro muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo impuguke za UN zerekanye ko kuba Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo itarubahirije amasezerano yagiranye na M23 , aribyo nyirabayazana w’intambara idatuza iri kubera muri Ruthuru.isabwa kuyubahiriza kugira ngo amahoro agaruke muri aka gace.
Iyi raporo izi mpuguke ziherutse gushyira ahagaragara igaruka ku masezerano Leta ya Congo yagiranye n’umutwe wa M23 I Nairobi kuwa 12 Ukuboza 2013 , ajyanye no kurambika intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no kubabarirwa kubafite ibyaha bashinjwa.
Muri iyi raporo kandi izi mpuguke zemeza ko hari ibiganiro by’ibanga byabaye hagati ya Leta ya Congo n’umutwe w’inyehyamba wa M23 . Ibi biganiro byatangiye mu mwaka wa 2020, byamaze igihe kingana n’amezi 14 yose nyamara nta gisubizo kigaragara byatanze.
Iyi raporo isoza isaba Leta ya congo gusubira inyuma ikubahiriza amaezerano yagiranye n’uyu mutwe w’inyehyamba. Bati”Leta irasabwa gushyira mubikorwa amasezerano yagiranye na M23 I Nairobi cyangwa se igasaba imishyikirano mishya n’uyu mutwe w’inyehyamba.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ntiwahwemye gusaba Leta kubahiriza amasezerano bagiranye ,nyamara ibyo Leta ya Congo ntiyabihaye agaciro ahubwo yahisemo gukaza intambara , yagabaga kuri uyu mutwe w’inyeshyamba ,nawo urabasubiza intambara itangira ubwo.
Umuhoza Yves