Ethiopia yeruye ihakana yivuye inyuma ko yaba yarishe abasirikare barindwi n’umusivile umwe ba mugihugu cy’abaturanyi cya Sudan. Ibi babitangarije mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yashyize ahagaragara itangaza ko ibabajwe n’ibura ry’ubuzima bw’aba banye Sudan bwabuze kuwa 22 Kamena,icyakora ntiyatangaje umubare wabo.
Muri iri tangazo Minisiteri y’ububanyio n’amahanga ya Ethiopia Yanashinje abasirikare ba Sudan kuba ari bo banyirabayazana b’ibyabaye byose ubwo bambukaga umupaka bakajya ku butaka bwa Ethiopia bafashijwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Icyakora , leta ya Ethiopia yanavuze ko ibyo “byahimbwe ku bushake hagamijwe guhungabanya umubano” w’ibihugu byombi.
Ku cyumweru, igisirikare cya Sudan cyavuze ko abasirikare bayo bafashwe bugwate nyuma bakicwa, imirambo yabo ikamurikwa ku karubanda.
Igisirikare cya Sudan cyasezeranyije ko hazabaho kwihimura kuri ubwo bwicanyi, ariko nticyavuga ingamba kizafata.
Ubushyamirane bumaze igihe bwariyongereye hagati ya Ethiopia na Sudan bushingiye ku karere k’ubuhinzi ka al-Fashaga kari hafi y’umupaka w’ibi bihugu.
Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, hagiye habaho gukozanyaho hagati y’abasirikare ba Ethiopia n’abasirikare ba Sudan, ariko ubushyamirane bwafashe indi ntera mu mwaka ushize.
Amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono n’impande zombi mu 2008 yananiwe gucyemura iki kibazo.
Ethiopia na Sudan binafitanye ubushyamirane bushingiye ku rugomero rw’amashanyarazi Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.
Uruzi rwa Nil ubusanzwe nirwo ibihugu byo muri kariya gace k’ubutayu bikesha ubuzima ‘kuko amazi yarwo yifashishwa mubuzima bwabo bwa buri munsi.
Uwineza Adeline