Umwana w’umuhungu w’imyaka umunani wari umaze icyumweru cyose mu muyoboro unyuzwamo umwanda wo mumusarane yavanywe mo ari muzima.ibi byabereye mugihugu cy’Ubudage.
Joe w’imyaka 8 yabuze kuwa 17 Kamena ,ubwo yinjiraga mu muyoboro utwara imyanda yo mu musarane , hanyuma ababyeyi be bakayoberwa aho yagiye byatumye bitabaza Polisi ngo ibafashe gushakisha irengero ry’uyu mwana.
Uyu mwana waje kuboneka ejo bundi kuwa gatandatu yabonywe n’umugenzi wigenderaga yumvuse ijwi ry’umuntu wavugiraga mu kinogo kandi gipfundikiye, aratabaza umwana akurwamo , bahita bamujyana kwa Muganga ngo barebe ko ntaburwayi yatewe n’ubukonje yakuye muri icyo kinogo cyakora basanga nta burwayi bukabije yahuye nabwo.
Polisi y’iki gihugu yemeje ko ntawe ishinja icyaha , ngo kuko uyu mwana yinjiye muri iki kinogo ntawe ubizi.
Nkuko byatangajwe na Polisi y’igihugu cy’ubudage k’urukuta rwabo rwa Twetter ,Uyu mwana wakuwe muri metero 300 uvuye murugo iwabo , aracyari muzima, kandi ari gukurikiranwa neza n’abaganga.
Nk’uko polisi y’igihjugu y’Ubudage ibitangaza kandi uyu mwaqna ngo yinjiye muri iki kinogo agezemo abura icyo yishingikiriza bituma aheramo. Ariko kubw’amahirwe yarabonetse.
Umuhoza Yves