Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yasabye Ethiopia na Sudan byongeye gushotorana, kubihagarika bikayoboka inzira z’ibiganiro byatangiye kuko ari byo byonyine bizatanga umuti urambye.
Moussa Faki Mahamat yabisabye ibi Bihugu mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, nyuma yuko ibi Bihugu byongeye gushotorana aho Ethiopia ivugwaho kwica abasirikare barindwi ba Sudan ndetse n’umusivile umwe.
Iri tangazo rya Moussa Faki Mahamat, rivuga ko asaba ko ibi bikorwa bya gisirikare bihagarara kandi abasirikare bari kujyanwa ku mipaka bagasubizwayo vuba na bwangu.
Rigira riti “Muri urwo rwego, umuyobozi wa Komisiyo arasaba impande zombi gukomeza kugira uruhare mu gushakira hamwe umuti mu mahoro babifashijwemo n’ishami rya Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe imipaka.”
Ethiopia na Sudan byakunze gushyamirana, byari bimaze iminsi biri mu biganiro byo kurangiza ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu.
Moussa Faki Mahamat yasabye ibi Bihugu gukomeza kugendera muri uyu murongo w’ibiganiro, bikirinda kubyutsa umwuka w’ubushotoranyi kuko intambara isenya itubaka.
RWANDATRIBUNE.COM