Umwarimu w’imyaka 60 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nkoto mu Karere ka Karongi, yishwe atewe icyuma mu mutima n’umukobwa bikekwa ko yari amurimo umwenda w’amafaranga.
Uyu mwarimu yishwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena aho bivugwa ko yari agiye mu kiruhuko cya saa sita akabanza gushyamirana n’umukobwa witwa Annonciata bapfa amafaranga yari amurimo.
Ngo uyu mwarimu yari yaguze amandazi kuri uyu mukobwa ariko amusigaramo amafaranga ibihumbi 12 Frw ariko yishyua ibihumbi 10 Frw kuri MoMo amusigaramo ibindi bihumbi 2 Frw.
Uyu mwarimu ngo yanemeraga ko uwo mwenda azawumwishyura, ariko umukobwa we ntiyabyumva ari na byo byatumye amwivugana.
Mukandekezi Floride uyobora ishuri rya GS Nkoto ryigishagamo nyakwigendera, yavuze ko uyu mukowa wari ufite icyuma mu mufuka w’ipantalo, yabwiye uwo musaza w’umwarimu ko atamucika atamwishyuye amafranga ye yose.
Uyu muyobozi w’ishuri yakomeje agira ati “Muri uko gushyamirana mwarimu yaramuhunze ajya kwira ku kindi gice cya santere y’ubucuruzi kuko umuuhanda uyicamo hagati, umukobwa aramukurikira amuhagarara hejuru amukunga urutoki mu jisho amubwira ko natamuha amafaranga ye yose badakiranuka.”
Uyu diregiteri, avuga ko uyu mukobwa ari bwo yahise atera uyu mwarimu icyuma mu gatuza, agahita yitaba Imana.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kirinda mu gihe uyu mukobwa witwa Annonciata yahise afatwa na RIB ubu akaba afungiye kuri station ya Gashari.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi nkuru irababaje… kera mwarimu yarumuntu wubashywe aho atuye umushahara we wamwemereraga gukemura ibyibanze kuko idorari uko ryari rihagaze nuko rihagaze uyu munsi umwarimu wa primary yari hejuru ya 100$ uburambe umuntu yabaga afite hari nabari bageze kuri 300$ mugihe uyumunsi mwarimu niwe utangwaho urugero rwo kutagira iyaba(ubukode)… amadeni ya hato nahato twarangiza ngo ireme ry uburezi… nibahembe mwarimu ireme ry uburezi riraboneka kuko ayo yakongejwe ajya mu mifuka yabavuga ko barimo gushakisha ireme ry uburezi wareba ugasanga akayabo kagenda kuri iyo gahunda yanjya mukongera ubushobozi bwa mwarimu na rya reme rikaboneka