Mu Gihugu cya Libya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambije birara mu nyubako y’inteko ishingamategeko iri mu mujyi wa Tobruk mu burasirazuba bw’icyo gihugu batwika igice kimwe cy’iyo nyubako.
Ku mbuga nkoranyambaga k’umunsi w’ejo tariki ya 1 Nyakanga hasohotse amafoto yerekana umwotsi, mu gihe abigaragambya batwikaga imipine hanze y’iyi nyubako.
Hashize igihe haba imyigaragambyo mu yindi mijyi yo muri Libya mu kwamagana ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, izamuka ry’ibiciro hamwe n’impagarara muri politiki.
Mu murwa mukuru Tripoli, aho ubutegetsi bundi bw’abacyeba bushyigikiwe, abigaragambya basabye ko habaho amatora.
Ubusabe bwabo bwashyigikiwe n’umukuru wa guverinoma y’ubumwe y’inzibacyuho, Abdul Hamid Dbeibah, wavuze ko inzego zose z’igihugu zikwiye guhindurwa.
Intumwa y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri Libya, Stephanie Williams, yabwiye BBC ko uru rugomo rutakwihanganirwa, ariko avuga ko ari “ikimenyetso kigaragara ku bari ku butegetsi” cyo kugira ngo bashyire ku ruhande ibyo batumvikanaho, ubundi bakoreshe amatora abaturage ba Libya bashaka.
Izi mvururu zibaye hashize umunsi ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) bibereye i Genève mu Busuwisi bigamije gucira inzira amatora, birangira nta kintu kinini kigezweho.
Iki gihugu gikize ku bitoro, kikaba n’ahantu h’ingenzi hahagurukira bamwe mu bimukira babarirwa mu bihumbi berekeza i Burayi, kigeze kuba ari kimwe mu bifite imibereho myiza cyane muri Afurika, kwivuza no kwiga ari ubuntu.
Ariko ituze ryari ryaratumye kigera kuri ubwo burumbuke ryarasenyutse, ndetse i Tripoli hagiye hakomeza kubera imirwano y’impande z’abacyeba mu butegetsi.
Kuva imyivumbagatanyo ishyigikiwe n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) yaba mu 2011 igahirika ku butegetsi Col Muammar Gaddafi, Libya yakomeje kubaho mu kajagari.
Uwineza Adeline