Abasivili 11 nibo bamaze kwicwa n’inyeshyamba za M23, mu mirwano imazemo iminsi ine ihanganyemo na FARDC.
Iyi mirwano yaberaga mu gace ka Kabindi, hagati ya Gurupoma ya Jomba na Busanza, mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022, n’umuryango utegamiye kuri Leta,Badilika, Mu kiganiro Umuyobozi wa Badilika yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune uherereye muri aka gace , yavuze ko Inyeshyamba za M23 zishe abasivile cumi n’umwe muri iyi ntambara zirimo.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko ejo havumbuwe imva rusange mu gace ka Jomba aho izo nyeshyamba zashyinguye abaturage icyenda, hafi ya Tchengerero.
Uyu mubare w’abaguye muri iyi mirwano wemejwe na Manuvo Patrick, umuhuzabikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta-Badilika.
Umuryango Badilika wakomeje utangaza ko abantu benshi, barimo abagabo n’abana, bakomeje kuburirwa irengero muri kariya gace kugeza na n’ubu. yakomeje avuga Ati“Imiryango yarasenyutse. Abana barimo gushaka ababyeyi, n’ababyeyi nabo bashakisha abana babo.
Patrick Manuvo yakomeje avuga ko muri abo cumi n’umwe bishwe, batatu muribo baguye mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF ejo kuwa 1 Nyakanga, i Makakwa na Puendi.
Hari n’abo inyeshyamba zagiye zihohotera ,mu bahohotewe harimo umuyobozi mukuru w’umudugudu wa Puendi,
Kinos Kathuo umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta yavuze ko iyi mibare yatanzwe ishobora guhinduka , kuko abaturage bamwe bataraboneka kuva hagabwa iki gitero .
UWINEZA Adeline