Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta FARDC, ibyaha by’intambara, birimo gushinga imbunda mu bigo by’amashuri ,amavuriro ,amasoko ndetse n’ahandi, bagaragaza ko izi ngabo zikinga inyuma y’abaturage zikabashora imbere ku rugamba,akaba ariyo mayeri zifashisha kugira ngo zitaraswaho.
Ibi yabitangarije isi yose muri rusange mu itangazo umuvugizi wa M23 , Major Willy Ngoma yasohoye kuri uyu wa 3 Nyakanga ubwo yagaragazaga ko basanze intwaro nyinshi zikomeye zishinze,ahantu hahurira abantu benshi, ariho FARDC irasira kandi bikaba byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yakomeje avuga Ati”Itsinda rishinzwe uburenganzira bwa muntu rya M23/ARC ryagenzuye neza iby’iki kibazo cy’ibyaha by’intambara bugaragaza ko FARDC n’inshuti zayo bari kwifashisha amayeri yo kwikinga inyuma y’abaturage, bagafata intwaro ziremereye bakazishigikirira ndetse bakazirasira mu bigo by’amashuri , mu nkengero z’insengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu isoko , ku bitaro kuri sitasiyo z’amaradiyo, ku mahoteri ndetse no kubibuga by’imikino n’ahandi.”
Iri tsinda kandi ryagaragaje ko ryasanze imbunda ziremereye hamwe n’ibifaru byarashyizwe kandi birasishirizwa ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero 19 gusa ugana ku bitaro bya Ntamugenga;aho abaturage bahungiye no muri metero 21 werekeza ku Kiliziya yaho.
Si ibi gusa kuko muri Ntamugenga M23 ishinja FARDC gushyira ibifaru n’imbunda ziremereye za BM no kuzirasishiriza muri metero 30 uvuye ku icumbi ry’ababikira n’iruhande rw’ibigega abaturage bavomaho.
M23 yagaragaje kandi ko FARDC muri Rwankuba yashyigikiye intwaro ziremereye muri metero 35 ugana kubitaro bikuru byaho no mu nkengero y’inyubako yo kuraramo izwi nka Dorme. Siho gusa kuko no muri Rangiro bashyigikiye imbunda ziremereye mu ishuri ribanza rya Mbigo n’irya Kibanda uyu mutwe wakomeje utanga ingero nyinshi zirimo muri Rubare ,ahari amacumbi y’ababikira na Hoteri ya Surplombat Kirwa, muri Rutshuru hari inshuri ribanza rya Kabemba, Radio Korombat FM na sitasiyo nto y’igitangazamakuru cy’igihugu RTNC.
Izi nyeshyamba zigaragaza ko gushyira intwaro no kuzirasishiriza ahantu hahurira abantu benshi kuko bishobora kubahungabanya, bamwe bikaba byanabatera ihahamuka bikaba byatuma batanasubira mungo zabo. Barasaba r FARDC gufata imbunda zabo bakazijyana ahadatuwe.
Umuhoza Yves