Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri Mukabunane Christine akaba n’Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda asanga n’ubwo ibyo u Rwanda rugezeho mu myaka 28 rwibohoye bishimishije hari inzego zigikenewe kongerwamo imbaraga cyane cyane urwego rwa Servise z’Ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10,yagarutse kuri byinshi bikwiye kongerwamo imbaraga kugirango Umunyarwanda wese aryoherwe n’ibyiza byo Kwibohora twizihiza uyu munsi ku nshuro ya 28.
Ibi Depite Mukabunane abishyira mu byiciro birimo, Ubuzima, Ubutabera,Uburezi, Ibikorwaremezo,Imitangire y’akazi n’ibindi.
Mu Buzima
Depite Mukabunane asanga mu buzima hakwiye kuvugururwa Serivise zitangwa n’ibitaro n’ibigonderabuzima, aho atanga urugero ko yasuye ibitaro bya Kigali (CHUK) agasanga hakiri abarwayi bakirirwa ku bitanda bitariho amashuka. Avuga kandi ko muri servisi za Mutuweli hagomba kongerwamo imbaraga, aho avuga ko hagomba guhindurwa uburyo umuryayi asigaye asuzumwa gusa ubundi akoherezwa kugura imiti yose hanze mu bikorera.
Mukabunani akomeza avuga ko, ibijyanye no gufotoza inyandiko zisabwa umuryayi nk’Ubwisungane mu kwivuza, Urwandiko rumwohereza mu bitaro(Transfer) n’izindi zibanze zajya zifotorerwa ku bitaro aho kubohereza gufotoreza hanze.
Yagize ati:”Iyo wohereje umurwayi gufotoza, rimwe na rimwe aturutse hanze ya Kigali, nta murwaza afite kandi aje saa samune z’ijoro ukamwohereza gufotoza hanze y’ibitaro uba uzi ko yafotoreza hehe izo mpapuro?”
Mu Butabera
Depite Mukabunane avuga ko mu butabera hagomba kongerwa imbaraga mu irangizwa ry’imanza,ndetse hakagabanwa ruswa yakunze kugaragara muri uru rwego.
Yagize ati:”Mu butabera harimo ruswa nyinshi cyane, twandikiye umuvunyi mukuru, njye n’undi munyamategeko dusaba ko hagira igikorwa.”
Mu mitangire y’akazi
Depite Mukabunani asanga hakwiye kongera imbaraga mu kugenzura uburyo akazi gatangwa. Yifuje ko Ikizamini cyanditse cyarusha amanota icyo kuvuga(Interview).
Mukabunani avuga ko ikizamini cyo kwandika gikwiye guhabwa amanota nka 80% naho ikizamini cyo kuvuga kigahabwa amanota 20%.
Mu burezi
Depite Mukabunani avuga ko ireme ry’uburezi rigomba gushingira ku mibereho myiza ya mwarimu. Yavuze ko 10% mwarimu yongerwa ku mushahara usanga ari ibihumbi 4000, kandi nayo aba agomba gusoreshwa. Yatanze icyifuzo ko umushahara wa Mwarimu ukwiye kujya umugeraho wose hadakuwemo umusoro.
Yagize ati:” Mwarimu adasoreshejwe ku mushahara ntacyo byahombya Leta. Muri Manifesite yacu twasabye ko umwana wa mwarimu yakwiga nta faranga na rimwe atanze”
Ibikorwa remezo
Depite Mukabnune ashima aho u Rwanda rugeze mu myubakire y’amashuri. Asaba ko hakongerwa ibikorwaremezo mu burezi cyane cyane kugeza amashanyarazi mu bigo by’amashuri n’ibiro by’ubuyobozi.
Yagize ati:”Umunyeshuri wiga mu kigo kitagira amashanyarazi abazwa bimwe n’umwana wiga mu kigo kirimo amashanyarazi. Biga bimwe ari naho usanga umwe atsinze cyane undi agatindwa”
Kuri Gahunda yo kugaburira abanyeshuri mu bigo yemeza ko idashoboka. Yavuze ko iyi gahunda irimo ibibazo byinshi, nk’aho usanga umwana wiga ikigoroba ava iwabo ariye,bikaba ngombwa ko ku ishuri bamwirukana bamuziza amafaranga yo kurya ku ishuri saa sita .
Gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali
Mu mujyi wa Kigali, Depite Mukabunani avuga ko n’ubwo atabihamya neza, muri uru rwego rwo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali harimo ruswa. Ati”N’ubwo utabyemeza, harimo ruswa. Ntabwo ibigo bitatu byatwara abantu bose bo muri Kigali.”
Depite Mukabunani Christine asanga n’abaturage muri rusange bakwiye kwibohora ingeso yo kutubahiriza igihe, Aho atanga ingero z’aho baba bamenyeshejwe igihe umuyobozi yakirira abaturage ugasanga arengeje icyo gihe umuyobozi nawe yagiye mu bindi.