Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora ,usanzwe uba kuwa 04 Nyakanga , ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikijen mu Rwanda DGPR (Green part of Rwanda), ryashimye ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, kubera ibyiza byagezweho mu myaka 28 ishize ariko bagaragaza ko hari ibigikenewe gushyirwamo akabaraga.
Aha ubuyobozi bw’ishyaka bwa garagaje ko ibi bitaragenda neza Atari uko byirengagijwe ahubwo ko bigikeneye kongerwa mo imbaraga.
Kubyerekeranye n’imibereho myiza bagaragaje ko hari ahakiri akarengane bavuga ko hakenewe Gukomeza kurwanya akarengane, ivangura iryariryo ryose, n’ibindi bitandukanya abanyarwanda, itonesha rikibonekeza mubice bitandukanye no mumirimo itandukanye .
Basabye buri wese bireba kubikora yishimye kugira ngo nibura igihe tuzaba duhimbaza uyu munsi mu mwaka utaha tuzabe twarabigezeho neza ,ntakibazo tugifite.
Bagaragaje kandi ibice byinshin bigikeneye gushyirwa mo imbaraga kugira ngo umunyarwanda agire ubwisanzure buhagije. Ibi bice birimo nko Kurwanya kugundira ubutegetsi , Guherekanya ndetse gusimburana ku butegetsi mu mahoro ( peaceful transifer of power), Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize ( power sharing), no Kurwanya Imiyoborere y’igitugu .
Si ibi gusa kuko bakomeje bavuga ku Gucyura impunzi n’ugukuraho ibitera ubuhunzi , ndetse no Kugira Leta ireberera bose ,aha bagaragaje ko Gushigikira ukwishira ukizana kwa muntu (Liberty) nabyo bikenewe cyane , kuburyo buri wese abona koko ko yibohoye
Ubuyobozi bw’ishyaka kandi bwagarutse kugukomeza umuco w’ibiganiro na politiki y’amahoro ,kwihanganirana mugutanga ibitekerezo , buri wese akagira ijambo mugihugu cye.bagarutse kandi kubwisanzure bw’itangazamakuru, ndetse no gutanga ibitekerezo ntagihunga. Ibi kandi bigashyigikirwa no gushimangira ubutegetsi bwa Demukarasi.
Umuhoza Yves