Hon Hervé Berville wavukiye mu Rwanda, yagizwe Minisitiri mu Bufaransa aho yinjiye muri Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron.
Perezida Emmanuel Macron uherutse kongera kugirirwa icyizere agatorewe kuyobora u Bufaransa, yatangaje abagize Guverinoma ye nshya kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022.
Iyi Guverinoma nshya irimo Hervé Berville wavuye i Kigali mu Rwanda usanzwe ari Umunyapolitiki ukomeye mu Bufaransa akaba n’inkoramutima ya Perezida Emmanuel Macron.
Uyu musore ukomoka mu Rwanda, yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’uburyobyi n’ibindi bikorwa binyuranye bikorerwa mu Nyanja.
Hon Hervé Berville wabaye Umudepite kuva muri 2017 aho yari ahagarariye agace ka Côtes-d’Armor yarerewemo, yaje mu Rwanda aho akomoka muri 2019 ubwo yari ahagarariye Perezida Emmanuel Macron mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Hervé Berville wagiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa nyuma yo guhatana agatsinda, ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamaza kuri uyu mwanya wo kuba intumwa rubanda, yavugaga ko adatewe ubwoba no kuba akomoka muri Afurika kuko yumva yifitiye icyizere.
Berville asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yaminurije muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, iherereye mu Mujyi wa Paris.
RWANDATRIBUNE.COM