Felix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yashinjwe ko yohereje intumwa idasanzwe kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ,kubyerekeranye n’umutekano w’ibihugu byombi.mugihe abari baherekekeje Perezida bo babihakanye bivuye inyuma.
Ibi babishinjaga Perezida bavuga ko umwe mubakorana n’umukuru w’igihugu ngo yaba yaragiye kuganiran’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo hakemurwe ikibazo cya M23. Gusa ibi umujyanama wa Perezida Tshikedi ashinjwa ,umudepite Peter Kazadi yasobanuye ko uyu mujyanama Fortunat Bisele yari yagiye mukaruhuko yagiriye mu ncuti ze ,Atari yagiye mu Rwanda. Iki ni igisubizo yatanze yifashishije urukuta rwe rwa twetter
Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ntishaka ko ingabo z’u Rwanda ziboneka muzizoherezwa n’Afurika y’iburasirazuba, kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo.
Gusa u Rwanda narwo nk’uko umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa 04 Nyakanga k’umunsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge bw’igihugu , yavuze ko ntahantu nahamwe ingabo z’u Rwanda zizatabara batabizisabye,yongeraho ko icy’ingenzi ari uko hari aho zatabaye ubu bakaba bari mu mahoro.
Mu minsi ishize ubuyobozi bwa Kinshasa bwitabaje Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, mbere y’inama ya Commonwealth yabereye i Kigali, bagamije kumvikanisha ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 nk’uko Congo ibivuga.
Uwineza Adeline