Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashobora guhura uyu munsi cyangwa kuri uyu wa Gatatu.
Nkuko bikomeje kwemezwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, Perezida Kagame na Tshisekedi, barahurira i Luanda muri Angola kugira ngo bagirane ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi bitutumba hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhura nyuma y’iminsi Ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera ibyo Ibuhugu bishinjanya nko kuba RDC ivuga ko u Rwanda rwitwaje umutwe wa M23 rugatera iki Gihugu.
Perezida Tshisekedi yakunze kuvuga ko ntawashidikanya ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23 yubuye imirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa RDC yavuze ko u Rwanda rwitwaje uyu mutwe wa M23 kugira ngo rujye gusahura imitungo mu Gihugu cye.
Perezida Paul Kagame na we aherutse kuvuga Perezida Tshisekedi yananiwe gukemura ibibazo biri mu Gihugu cye ndetse ko ari byo bikomeje gutuma yihunza izo nshingano akagira ibyo ashinja u Rwanda.
Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, baraganira mu biganiro biza kuyoborwa na Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza uherutse no kuvugana n’Abakuru b’ibihugu byombi kuri Telefone.
RWANDATRIBUNE.COM