Perezida wa Angola, João Lourenço yongeye gutumira mu biganiro abakuru b’ibihugu bibiri bimaze iminsi bidacana uwaka, kubera intambara imaze iminsi ihuza ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC hamwe n’inyeshyamba za M23, intambara ibera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Si ubwambere uyu mukuru w’igihugu cya Angola Perezida João Lourenço ahamagaje Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kugira ngo bashakire hamwe umuti w’umwuka mubi umaze igihe uri hagati y’ibihugu byombi, ibi bigaterwa n’umutekano muke wabaye agaterera nzamba nka kamwe ka nyina wa nzamba mu burasirazuba bwa Congo, nyamara nta muti wari waboneka.
Aba bakuru b’ibihugu bagiye guhurira i Luanda muri Angola muri iki Cyumweru, mu biganiro bigamije gushakira umuti urambye umwuka mubi umaze igihe uri hagati y’ibihugu byombi. Bamwe mu bayobozi bo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ntibifuza ko u Rwanda rwagirana imishyikirano na Congo kuko bakomeje kurushinja gufasha M23, mu gihe u Rwanda rwo rwahakanye ibirego.
Mu gihe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wateguraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo kuhagarura amahoro no kwambura intwaro inyeshyamba zikorera muri kariya gace, Congo yagaragaje ko idakeneye rwose ingabo z’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abakuru b’ibihugu bazahura kuwa 05 cyangwa se Kuwa 06 Nyakanga 2022. Cyakora k’uruhande rw’u Rwanda ho batangaje ko ibiganiro biza kuba kuri uyu wa Kabiri keretse ngo hari impinduka zibayeho. (Soma)
Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo ze mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko ibibazo biri kuba muri RDC, bishingiye kuri Politiki y’imbere mu gihugu n’amateka y’abanyagihugu.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe bamwe mubanye Congo bakomeje gushinja Perezida wabo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, kandi bo batabishaka. cyakora ibi biganiro byitezwe ho gushaka umuti urambye w’aya makimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
UWINEZA Adeline