Mu mwaka wa 2018, ubwo Perezida Museveni n’umugore we Janet Kataaha bitabiraga ubukwe mu gace ka Kakolo, abantu batunguwe no kubona ikimodoka gisa nabi Museveni yakundaga kwinyabyamo buri kanya.
Ibi abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhwihwisa ko iki kimodoka cyaba gikoreshwa na Museveni nk’Ubwiherero ngendanwa bwe.
Ibi byatumye Ikinyamakuru ChimpReport gikora iperereza maze gisanga icyitwaga Ubwihererero ngendanwa bwa Museveni ahubwo wabugereranya n’urugo ngendanwa.
Harimo Salo n’icyumba cyo kuruhukiramoMuri ubu bucumbukumbuzi bw’iki kinyamakuru, bwabajije umwe mu bakora mu biro bya Perezida Museveni yemeza ko kiriya Kimodoka babona gisa nabi, gikunze kwifashishwa ,mu gihe Perezida Museveni yagiye mu nka ze, aho acyifashisha nk’urugo ndendanwa.
Imbere muri iyi modoka, harimo Salo ishobora kwakira abantu batanu, harimo ubwiherero, Icyumba cyo kuruhukiramo, Firigo y’ibinyobwa n’ibyo kurya n’igikoni gishobora kwifashishwa bateka.