Hafunguwe Ikigo kimwe rukumbi kigomba kuberamo ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, giherereye muri santere ya Rutshuru. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’amashuri abanza n’ayisumbuye Claude Gatabazi.
Uyu muyobozi w’amashuri abanza n’ayisumbuye (EPST) Claude Gatabazi yatangaje ko iki kigo cyafunguwe kugira ngo abana bahunze intambara ya M23 na FARDC babone nabo amahirwe yo gukora ikizamini nk’abandi.
Yongeye ho ko abana bahungiye Uganda nabo bashyiriwe ho ibigo bazakoreramo ibizamini yagize ati”twateguye iki kigo cyo muri Rutshuru ,dutegura ibindi bigo bibiri aribyo bya Kitagoma na Karambi , kugira ngo abana baherereye muri utwo duce nabo babashe gukora ibizamini nk’abandi.
Ibi bizamini byagombaga gutangira kuri uyu wa 04 Nyakanga ntibyitabiriwe nk’uko byari byitezwe kuburyo ,uyu muyobozi yasabye ababyeyi aho baherereye hose kugerageza kohereza abana kwitabira ibi bizamini.
Iyi ntambara ikomeje guhuza ingabo za Leta FARDC na inyeshyamba za M23 ikomeje gukura abatari bake mubyabo , kuko ntacyizere cy’uko iyi ntambara izarangira, kuko inyeshyamba zo zisaba Leta ko bagirana ibiganiro mugihe Leta yo ikomeje gushyira imbere intambara ,kandi ikaba yaratangaje ko idashobora kuganira n’inyeshyamba.
Umuhoza Yves