Umusirikare wa Uganda uri kumwe na bagenzi be muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishe arashe bagenzi be babiri barimo uw’igisirikare cya FARDC.
Uyu musirikare wa UPDF, yakoze aya mahano kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022 aho ibi byabereye mu gace ka Ruwenzori muri Teritwari ya Beni muri RDCongo.
Ubuyobozi bwa UPDF bwatangaje ko uyu musirikare yarashe bagenzi be ku bw’impanuka akivugana abandi barikare babiri barimo uwa Uganda ndetse n’uwa FARDC.
Nkuko byemejwe n’umuvugizi w’itsinda ryihariye rya UPDF ryoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Con Mak Hazukay, yavuze ko uyu musirikare warashe bagenzi be bakitaba Imana, yahise atabwa muri yombi.
Uyu musirikare wa UPDF yishe arashe bagenzi be nyuma y’iminsi micye UPDF isubukuye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya Uganda uri mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gisirikare cya Uganda kandi giherutse gufata ibirindiro by’uyu mutwe wa ADF bya Lisulubi byari bikomeye by’uyu mutwe biherereye muri Teritwari ya hano Beni ahabereye iki gikorwa cy’umusirikare warashe bagenzi be.
RWANDATRIBUNE.COM