Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, yaraye ageze muri Angola aho aza kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bigamije imishyikirano.
Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru wa RDCongo, yemeza ko Perezida Félix Tshisekedi yageze i Luanda muri Angola mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Ubutumwa bw’ibiro by’umukuru wa RDCongo, buvuga Tshisekedi agiye mu biganiro by’abakuru b’Ibihugu bitatu ari bo João Lourenço wa Angola ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ni ibiganiro bigamije gushaka umuti w’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda na RDC, wazamuwe n’umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano, bigatuma Congo yongera kwijundika u Rwanda irushinja gufasha uyu mutwe.
Gusa u Rwanda rwo wahakanye ibi birego, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe kuko ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzia bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
U Rwanda na rwo rushinja RDC kuruvogera kubera ibibombe FARDC yagiye irasa mu Rwanda bimwe bikanangiza ibikorwa by’abaturage bikanakomeretsamo bamwe.
U Rwanda kandi rushinja RDC gufasha umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano warwo mu gihe bizwi ko uyu mutwe w’Iterabwoba wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
RWANDATRIBUNE.COM