Abasesenguzi muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, bemeza ko ibiganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi i Luanda nta kintu kinini kibivamo.
Umusesenguzi Prof Omar Kharfan avuga ko impamvu ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi nta kiza kubivamo ari uko ibihugu byombi ibibazo bishinjanya nta na kimwe kibyemera.
Yagize ati:”Nta kizavamo rwose, kuko u Rwanda ntirwemera ko rukorana na M23 mu gihe na Congo-Kinshasa nayo itemera gukorana na FDLR”
Uyu musesenguzi avuga ko ibi biganiro byari kugira icyo bigeraho ari uko umwe hagati ya Tshisekedi na Kagame ariwe wifuje ko bibaho.
Ati:”Bose ntawe wifuje ibi biganiro, byari kuba byiza iyo umwe muri aba bayobozi ari we wifuje ibi biganiro”
Cyakora uyu musesenguzi avuga kuba aba bayobozi biyemeje kwitabira ibi biganiro ari intambwe nziza ishobora kuganisha ku gukemura ikibazo ibihugu byombi bifitanye mu rwego rwa Dipolomasi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga, nibwo i Luanda muri Angola hateganijwe ibiganiro byatumijwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço,bikaba byitezweho kuganirirwamo ibibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.