Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro byateguwe na João Lourenço wa Angola bimuhuza na Felix Tshisekedi byibanda mu mubano w’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwatanzwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko Perezida Kagame yageze i Luanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, asanzeyo Perezida Tshisekedi we wahageze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022.
Byitezwe ko mu biganiro bihuza impande zombi, U Rwanda na Congo Kinshasa bari buganirire ku birego ibihugu byombi bishinjanya.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye gushinja iki gihugu by’umwihariko igisirikare cyacyo (FARDC) guhuza imbaraga no gukorana n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda .
Mu nama ya 3 y’Abakuru b’ibihugu Bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hatowe umwanzuro w’ishyirwaho ryihuse ry’umutwe w’Ingabo uhuriweho n’ingabo z’ibi bihugu. Cyakora Perezida Tshisekedi yasabye ko muri izi ngabo zizajya kubungabunga no guhashya imitwe yitwaje intwaro mu gihugu cye hakurwamo iz’u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye abaturage ku munsi wo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko ntwawe u Rwanda ruzingingira kujya kumutabara. Yanavuze ko intambara ziri mu burasirazuba bwa Congo zifitanye isano n’amateka y’ubukoloni. Aha yavuze ko nta ruhande na rumwe ashyigikiye muri izi ntambara gusa avuga ko niba Congo Kinshasa ikeneye kwirukana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yanakwikuraho ubutaka bari basanzwe batuyeho nabwo bakajyana.