Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasohotse ifoto igaragaza Perezida wawo n’umwungirije, basangira ako kunywa.
Ni ifoto yashyizwe hanze na Goma News 24 ikunze gutangaza amakuru ya M23, aho Bertrand Bisimwa, Perezida w’uyu mutwe yicaranye na Visi Perezida we General Sultani Makenga Emmanuel basangira.
Aba bayobozi ba M23, baba basangira bigaragaza ko bishimye, bagaragiwe n’abasirikare babarinze.
Iyi foto igiye hanze mu gihe M23 ikomeje kwigarura ibice binyuranye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho ubu yanafashe imijyi ibiri ya Busanza na Rutshuru.
M23 kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, yasohoye itangazo rigaragaza uduce 14 twose, turi kugenzurwa n’uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu FARDC yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Muri iri tangazo kandi, M23 yatangaje ko yishimiye ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa RDCongo byabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Mubacaneho inkekwe Wenda bazageraho bumva, ark sibyo mbabwuriza muzi icyo gukora Bravo bravo bravo
Kwishimira ibigniro ok, arikoibiganiro bikwiriye ni ibya DRC na M23.