Ubuyobozi bw’amoko y’aba-Lendu n’aba-Hema bahora bahanganye mu ntara ya Ituri kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022 batangiye imishyikirano igamije amahoro arambye.
Aya moko yombi ubusanzwe agize umubare munini w’abatuye intara ya Ituri, aho bakunze kurwana bapfa ubwoko n’amakimbirane ashingiye ku butaka.
Ibi biganiro amoko yombi yagiranye byabereye mu murwa mukuru w’Intara ya Ituru, Bunia, bikaba byari biyobowe n’Umuyobozi wungirije w’iyi ntara gen Benjamin Alongaboni.
Abahagarariye aya moko bemeje ko bagiye gushyira iherezo ku makimbirane yari amaze iminsi abahuza, atasibaga no kugwamo abantu benshi mu gihe babaga bakozanyijeho.
Ubwoko bw’Aba-Lendu buzwiho kugira ubutaka bunini, bukoreshwa mu buhinzi, mu gihe aba-Hema bakomoka ku Bahima bo muri Uganda bazwiho kuba aborozi. Amakimbirane aya moko agiranga akaba ashingiye ku kuba aba Lendu bashinja aba Hima konesha imyaka yabo.