Nyuma yuko i Luanda muri Angola hafatiwe imyanzuro y’abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, RDCongo na Angola, isaba M23 guhagarika imirwano ikava mu bice yafashe, uyu mutwe wavuze ko ibyo bidashoboka.
Iyi nama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na João Lourenço wa Angola washyizweho nk’umuhuza, yabaye kuri uyuwa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.
Imwe mu myanzuro y’iyi nama, isaba umutwe wa M23 guhita ihagarika imirwano ubundi ikava mu bice byose yafashe.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu badashobora kuwubahiriza.
Yavuze ko abarwanyi ba M23 badashobora kuva muri ibyo bice kuko babifashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo dore ko bagiye bamburwa uburenganzira kuva cyera.
Yagize ati “Turahava kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?”
Maj Willy Ngoma yavuze ko ari Abanye-Congo kavukire bityo ko badashobora kuva muri ibi birindiro ngo basubire mu buhungiro.
Umutwe wa M23 wasabwe kuva mu bice byose ugenzura nyuma yuko wongeye gufata indi mijyi ibiri irimo uwa Busanza na Rutshuru yaje yiyongera kuri Bunagana.
M23 si rimwe si kabiri itangaje ko idateze kumanika amaboko mu gihe cyose ubutegetsi bwa Congo butaratangira kubahiriza ibikubiye mu masezerano wagiranye na Leta.
RWANDATRIBUNE.COM