Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko nubwo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu kazi ariko agikurikiranyweho ibyaha birimo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Yabitangaje nyuma y’iminsi ibiri FERWAFA isubije mu kazi Muhire Henry Brulart ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wayo nyuma y’igihe ahagaritswe by’agateganyo kubera ibyo yagombaga kubazwa.
Dr Murangira yavuze ko akazi k’Ubugenzacyaha kakozwe ndetse ko bwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo uyu munyamabanga mukuru wa FERWAFA na bagenzi be babiri barimo uwari ushinzwe amarushanwa witwa Nzeyimana Félix ndetse n’umusifuzi witwa Tuyisenge Javan.
Bose uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko kuba Muhire yarasubijwe mu kazi, bitabazwa uru rwego ahubwo ko “byabazwa FERWAFA” gusa ngo ntibishobora kubangamira iperereza riri kumukorwaho kuko ibimenyetso byari bikenewe byamaze gukusanywa.
Ubwo Muhire yasubizwaga mu kazi, hari bamwe bazamuye impaka, bavuga ko batumva ukuntu umuntu ukurikiranyweho ibyaha asubizwa mu kazi ndetse benshi bakaba bamaze iminsi banibaza impamvu uyu Munyamabanga wa FERWAFA yakurikiranywe ari hanze mu gihe abo baregwa hamwe bo bafunze.
Bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, baneruye bavuga ko Muhire ahagarikiwe n’ingwe ndetse ko ari byo byatumye asubizwa mu nshingano.
RWANDATRIBUNE.COM