Abanyarwanda 103 barimo abari bamaze imyaka 28 barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batahutse bakaba bakiriwe na Leta y’u Rwanda.
Aba Banyarwanda bagize imiryango 36, bahawe ikaze n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’inzego z’ibanze.
Iyi miryango 36 igizwe n’abantu 103, irimo n’abari barahunze mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abagiye bahungirayo nyuma.
Aba banyarwanda bahungutse baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze iminsi ifitanye ibibazo n’u Rwanda bishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya.
U Rwanda rushinja RDCongo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye miliyoni imwe.
Uyu mutwe wa FDLR ukomeje guteza umutekano mucye mu Rwanda, ni na wo wakunze gufata bugwate Abanyarwanda bahungiye muri RDCongo, ibizeza ko izabacyura nyuma yo gufata u Rwanda.
Gusa uyu mutwe w’iterabwoba nubwo ukomeje gutera ingabo mu bitungu FARDC, ibyawo bisa nk’ibyarangiye ko wagiye ucika intege dore ko bamwe mu bahoze ari abayobozi bawo ndetse n’abarwanyi bawo bakagenda bicwa urusorongo abandi bakicwa n’indwara zo mu mashyamba bahisemo guturamo.
RWANDATRIBUNE.COM