Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu nama y’i Luanda muri Angola, yahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, hatigeze hasinyirwamo amasezerano yo guhagarika intamabara muri Congo.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 06 Nyakanga 2022, i Luanda muri Angola habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu; Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Joao Lorenco wa Angola ufite inshingano z’umuhuza.
Ubwo iyi nama yarangiraga, hari ibyari byatangajwe ko yafatiwemo imyanzuro igamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Byanavugwaga kandi ko abakuru b’Ibihugu bafashe umwanzuro wo gutegeka M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu ndetse ukava mu birindiro byawo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko muri iyi nama y’abakuru b’Ibihugu bitatu nta masezerano u Rwanda rwigeze rushyiraho umukono yo guhagarika intambara muri RDC.
Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Birura yagize ati “Umusaruro w’inama yahuje Abakuru b’Ibihugu batatu i Luanda wabaye gushyiraho gahunda ifite intego zisobanutse n’ibikorwa bigomba gushyirwa mu bikorwa n’inzego cyangwa abafatanyabikorwa batandukanye.
Yakomeje agira ati “Nta masezerano cyangwa gusaba guhagarika intambara byigeze bisinywa. Ibihuha no kuyobya abaturage mu nyungu za Politiki birashyira mu kaga intego yo kugera ku mahoro muri RDC no mu Karere.”
U Rwanda rwakunze gutangaza ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo, bireba ubutegetsi bwa Congo ubwabwo ndetse ko n’umuti wabyo ari bwo ukwiye kuvamo.
Perezida Paul Kagame aherutse kubwira RBA ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze kurangarana iki kibazo cya M23 ndetse bukihutira kwiyambaza inzira itihutirwa y’igisirikare nyamara ibi bibazo bikeneye umuti uzaturuka mu nzira za Politiki.
RWANDATRIBUNE.COM