Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu Karere ka Musanze, bwatashye ku mugaragaro ibiro bishya by’Umurenge wa Kinigi wari umaze igihe kinini ukorera mu nyubako itajyanye n’igihe.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, ubera kuri ibi biro bishya byatashywe bigiye kujya bikoreramo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi.
Nsengiyumva Pierre Celestin uyobora Hoteli SACCOLA yatanze Miliyoni 268 Frw zagize uruhare mu kubaka ibi biro bishya, yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye bw’iyi hoteli na KALISOKE Hotel.
Avuga ko nk’abakora mu ishoramari ryo kwakira abashyitsi baba baje gusura ibyiza nyaburanga byo muri aka gace, babonye ko kugira ngo bakomeze kwinjiza babikesha imiyoborere myiza bityo ko bakabona hari icyo bakorera ubuyobozi.
Ati “Ibirunga tubikesha byinshi harimo amahoteri nka SACCOLA yubatse iyi nyubako yose y’Umurenge kuva hasi kugera hejuru, naho KALISOKE ikaba yaraguze ibikoresho byose bizakoreshwa muri uyu Murenge harimo mudasobwa, intebe, n’ibindi bikoresho byose biri mu Murenge.”
Aya mafaranga yatanzwe na SACOLA, yari 80% y’ingengo y’imari yubatse Umurenge mu gihe 20% ikaba yaratanzwe na KALISOKE, ikaba yaruzuye itwaye Miliyoni 333 Frw.
Umwe mu baturage bo muri uyu Murenge wa Kinigi witwa Nyirakanyana Leocadie yagize ati “Twishimiye iyi nyubako nshyashya y’Umurenge wacu.”
Yavuze ko ubwiza bw’iyi nyubako igiye gukoreramo ubuyobozi bw’Umurenge bukwiye kujyana n’ubwiza bwa serivisi.
Ati “Twifuza ko ubuyobozi bwajya buduha serivisi nziza zijyanye n’uko Umurenge wacu usa.”
Uyu muturage kandi yavuze ko abayobozi babo badakwiye kuzatwarwa n’ubwiza bw’ibi biro ngo bakomeze kubyiyicariramo ahubwo ko bakwiye kumanuka bagasanga abaturage mu bice batuyemo kugira ngo bamenye ibibazo byabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yashimiye aba bafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Umurenge wa Kinigi.
RWANDATRIBUNE.COM