Dr Minani Jean Marie Vianney uyobora ishyaka FPP Isangano ribarizwa mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko yatangiye impinduka zimugahisha ku kugaruka mu Rwanda, aho anenga Padiri Nahimana yita Mpemuke Ndamuke.
Dr Minani yanenze Abanyapolitiki bakorera hanze yise “Abanyapolitiki ba Mpemukendamuke “ barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana babyiniye ku rukoma bavuga ko Uburusiya bwa Putim buherutse kwinjira mu bufatanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo buzatera u Rwanda bugakuraho Perezida Kagame maze hakimikwa Padiri Nahimana na Guverinoma ye avuga ko ikorera mu buhungiro.
Ibi babitangaje nyuma y’uko Guverinoma ya Tshisekedi isinyanye amasezerano y’Ubufatanye mu bya Gisirikare n’igihugu cy’Uburusiya. Aya masezerano Uburusiya bwayasinyanye na RDC nyuma y’uko UN ifatiye RDC ibihano biyibuza kugura intwaro.
Dr Minani abinyujije mu nyandiko yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook yasabye abarwanya u Rwanda kureka kurwifuriza ibibi ahubwo bagashyira hamwe bagataha mu mahoro bagafatanya n’abandi kurwubaka.
Yagize ati:”Bantu mwiyita abanyapolitiki muba za Burayi, Amerika, Australia n’ahandi,niba muhangayikishijwe n’u Rwanda n’Abanyarwanda muze dutahe tujye gukorera politiki mu gihugu, niba ataribyo rero muve mu buhendabana no kwikunda mwishuka ko za Amerika zizabakuriraho FPR na Kagame mwe mugataha mujya gutegeka. “
Dr Minani akomeza avuga ko kwirirwa batukana kuri za internet muri za politiki yise iz’ibinyoma na mpemukendamuke zo gucucura no kurangaza Rubanda.
Ati:”Nimurebe u Rwanda rumaze kuba runini cyane no kugaba amashami menshi muri Africa no ku Isi. U Rwanda rwagutse uzarusanga muri CentrAfrique, Mozambique, Darfur/Sudan, muri Francophonie, Anglophonie, i Roma nimurebe Cardinal Kambanda ariyo. Mu miryango mpuzamahanga itari mike ku Isi naho uhasanga u Rwanda, ndetse hari n’ibihugu bindi muri Afurika ubona ko impumuro y’u Rwanda yamaze kuhasesekara: Nigeria, Ghana, Togo, Gabon, Senegali, Congo Brazzaville n’ahandi . Ubwo se mwe muri muyahe?”
Minani yemeza ko nyuma y’imyaka irenga 10 yiga politiki y’abarwanya u Rwanda yamaze kubavumbura , ati:”Njye rero namaze kuvumbura ko ibi abantu b’abanyapolitiki hanze aha birirwamo ngo barakora za guverinoma zitampaye agaciro ngo zo mu buhungiro bisa na bya bindi bita kubyina mama wararaye. Njye niyemeje ko bitarenze 2024 nzaba naramaze gutera intambwe nerekeza politiki yanjye gufatanya n’abari imbere mu gihugu ku cyubaka no guharanira ko ubuhangange bw’u Rwanda muri Afurika no ku Isi bukomeza.”
Dr Minani asoza anenga bamwe muri aba banyapolitiki yise abashukanyi, avuga ko bashutse abantu benshi barimo Cyuma Hassan ,Karasira Aimable na bagenzi babo ,aho avuga ko bashukishijwe udufaranga ngo nibo bazabakuriraho FPR bikarangira nabo bisanze bahanganye n’Ubutabera bw’u Rwanda ku byaha avuga ko babashoyemo.
Dr Minani JMV ni umwe mu bashinze Ishyaka FPP Isangano rishamikiweho n’umutwe wa FPP Abajyarugamba wa Dan Simplice.
Mu minsi yashize nibwo yemeje ko bitarenze 2024 azaba yamaze gutaha mu Rwanda mu mahoro agafatanya n’abandi guharanira ibyiza n’iterambere ry’u Rwanda.