Inyashyamba za ADF zishe abantu ba tanu barimo abana bane bishwe batwikiwe mu nzu, abandi barenga icumi barashimutwa .ibi byabereye mu ntara ya Ituri iherereye muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Si ubwambere izi nyeshyamba zishe abantu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo by’umwihariko muri iyi ntara ya Ituri, kuko ejo bundi kuwa kane izi nyeshyamba zari zahitanye abantu babiri zinashimuta abarenga mirongo ine na batanu.
Jack anaei umukuru w’akanama k’urubyiruko mu ntara ya Ituri yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF , zimaze igihe zibasiye abantu mu ntara ya Ituri, kuko abatishwe n’inyeshyamba barakomeretse ,abandi barashimuswe ubu ntawe uzi irengero ryabo.
Faustin Babanirawo BOMA umwe mubategetsi bo muri aka karere yatangaje ko iki gitero cyagabwe ku baturage mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, kije bari kwitegura kwakira impunzi zari zarahunze intambara yabereye muri kariya karere.
Umuhoza Yves