Abantu batanu nibo baguye mu gitero ADF yagabye mugace ka Irumu abandi barakomereka , naho amazu arenga 250 aratwikwa. Irumu ni agace kagize intara ya Ituri imaze igihe yaribasiwe n’ibitero by’inyeshyamba.
Iki gitero cyagabwe muri Busiyo agace gatwarwa na Banyari Tchabi ahagana mu ma sa cyenda z’igitondo, abantu batantu bishwe abandi barakomereka naho abandi bataramenyekana umubare bashimuswe, mugihe amazu arenga 250 yo yatwitswe n’aba bagizi ba nabi.
Nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa Muntu muri Irumu(CRDH ) yatangaje ko iki gitero cyahitanye abantu 5 abandi benshi barakomereka naho ababuriwe irengero ntibaramenmya umubare, mugihe amazu yatwitswe arenga 250 nyuma yo gusahurwa.
Yakomeje avuga ko ubuzima bw’abasivile bukomeje kuharenganira kuko iki gitero arin icya kabiri mucyumweru kimwe gusa kibiobasiye. Ati “ ibi birababaje cyane rwose.”
Yongeye ho ko kuva ingabo za Leta ya Congo yakwihuza n’ingabo za Uganda mu kurwanya inyeshyamba za ADF ubuzima bw’abasivila bwagiye mu kaga kuburyo bugaragara, izi ngabo zananiwe kurinda abaturage kandi mu byukuri ari cyo cyabazanye.
Ingabo za Congo FARDC hamwe n’ingabo za Uganda UPDF bamaze igihe kire kire bifatanije murwego rwo guhashya umutwe w’inyeshyamba za ADF nyamara ntacyo byamariye abaturage bari mu kaga kubera izo nyeshyamba.
Umuhoza Yves