Umukozi w’Umurenge wa Rugerero mu ushinzwe uburezi wohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, yirukanywe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe iki cyemezo nyuma yuko inkuru y’uyu mukozi isakaye ivuga ko yohereje umukozi utekera abanyeshuri mu kigo kimwe cy’ishuri mu Murenge wa Rugerero, nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Amakuru aturuka i Rubavu, aremeza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero.
Uyu mukozi yari yoherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero muri uyu muhango wo Kwibuka wabereye ku Kigo cy’Ishuri cya GS Nkama cyabaye tariki 03 Nyakanga 2022.
Aho kugira ngo yitabire uyu muhango, na we yahisemo kohereza uyu mukozi utekera abanyeshuri biga muri College Inyemeramihigo.
Hari n’amakuru avuga ko ubwo yajyaga gushyira indabo ku rwibutso, hari abagize ikibazo cy’ihungabana kubera kubona uyu mukozi utekera abanyeshuri ari we waje nk’umushyitsi mukuru.
Ibi byanababaje ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, bwavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bwakohereza umutetsi muri uyu muhango, bukavuga ko ari ugupfobya.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye “Byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, na bo banenze iki gikorwa cyo kuba uyu muyobozi yarohereje umukozi utekera abanyeshuri muri uyu muhango wo Kwibuka usanzwe ufite agaciro gakomeye, akamwohereza nk’umushyitsi mukuru.
RWANDATRIBUNE.COM