Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi CNL Agathon Rwasa yatangaje ko igihugu cyabo kidateze gutera imbere mugihe cyose bazaba bakiyoborwa n’abategetsi bakiri imbohe z’amateka y’ibyahise.
Agatho Rwasa ibi yabitangaje ubwo yari ari kumwe n’abambari b’ishyaka rye muri Ngozi ahari ingoro y’iri shyaka. Aho yahamagariye abategetsi b’igihugu guhindura ingendo, bagafasha abanyagihugu kuba bamwe.
Agatho Rwasa yakomeje avuga ko hari abantu baheranywe n’amateka y’ibyakera aho kugendana n’ibihe. ati “ iyo uyoboye ukaba n’imbohe y’amateka y’ibyahise , ahazaza ntushobora kuhatekereza ho.” Ati “ iteka ureba ibyahise guteganya birakugora bityo igihugu ntikigire aho kigera ,mbese cyihamira hahandi, iteka ugahora mu magambo meza gusa nyamara ibikorwa byo nta na kimwe kigaragara.
Agathon Rwasa akomeza avuga ubusambo bugenda bwiyongera mu makomini avuga ko buterwa n’ubutegetsi bubi bugenda bubishyigikira, aha yatunze urutoki ishyaka CNDD/FDD nk’ishyaka riri kubutegetsi, aho bamwe mubayobozi b’iri shyaka baryitiranya n’igihugu ubwacyo.
Iri shyaka rikunda kumvikana rinenga imikorere y’urubyiruko rw’ishyaka riri kubutegetsi CNDD/FDD rwitwa IMBONERAKURE rumaze igihe ruhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umuhoza Yves