Perezida wa Ibuka Rwanda, Egide Nkuranga yavuze ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatinze gufata icyeemezo cyo kwirukana umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka.
Amakuru y’iyirukanwa ry’uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 nyuma yuko mu bitangazamakuru hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukozi yohereje umutetsi kumuhagararira mu muhango wo kwibuka.
Ni umuhango wabaye tariki 03 Kamena 2022 ubwo kuri GS Nkama, wari urimo umushyitsi mukuru ari we uriya mukozi utekera abanyeshuri.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga uvuga ko iki gikorwa ari ugupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko nyuma y’iki gikorwa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’abarokotse muri uyu Murenge bahise bakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu Karere kandi rwarateranye, kugira ngo rwige kuri iyi myitwarire y’uriya mukozi ndetse bemeza ko agomba kwirukanwa ariko Umuyobozi w’Akarere yanga gusinya kuri icyo cyemezo.
Nkuranga avuga ko icyemezo cyo kwirukana uyu mukozi cyatinze gufatwa kandi ko byose byaturutse ku muyobozi w’Akarere
Ati “Ariko reba hashize ukwezi kose harabuze ufata icyemezo. Ikosa narishyira ku Muyobozi w’Akarere. Kubera iki yananiwe gufata icyemezo.”
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Rugerero na bwo kandi bwari bwamaganye iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukozi wohereje umutetsi muri uyu muhango nk’umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo Kwibuka.
RWANDATRIBUNE.COM